Dray wo mu gace ka Cap-Ferret mu Bufaransa wari ufite abana batatu yatwaye inda ya kane mu 2011 ahitamo kuyikuramo. Ku wa 22 Nyakanga 2011, nibwo yabazwe n’ibitaro bya Bordeaux igikorwa kigenda neza anasezererwa mu bitaro.
Umunsi ukurikiyeho yaje kugira umuriro ukabije n’ububabare aho yagize dogere celcius 40, asubira kwa muganga ariko umuganga bavuganye ntiyamwandikira imiti, anamubwira ko akwiye gusubira mu rugo.
Bivugwa ko icyari cyamuteye uwo muriro ari indwara yoroheje ifata abagore bamaze kubyara kandi ivurwa igakira byoroshye.
Ku wa 24 Nyakanga 2011, Dray Priscilla yararembye ajya ku ivuriro rimwegereye umuganga wo kuri iryo vuriro amwohereza ku bitaro bya CHU Bordeaux nk’indembe, ndetse anamwandikira urwandiko rusobanura ko ashobora kuba afite indwara ikomeye ifata mu myanya myibarukiro (septicemia), ariko urwo rwandiko ntirwagera ku baganga bashinzwe kwita ku ndembe mu ishami ry’ababyaza.
Mu ijoro ryo kuri uwo munsi Dray yaje kuremba cyane, atangira kubura umwuka, amaraso atangira kugenda gake ndetse n’ingingo ze zitangira guhagarara, ibyatumye abaganga bafata icyemezo cyo kumuca amaguru yombi, ikiganza cy’iburyo ndetse n’akaboko k’ibumoso kugira ngo bamutabare.
Kuva icyo gihe Dray n’umugabo we, David Dray, batanze ikirego ku rukiko rukuru rwa Bordeaux ariko ntibasubizwa.
Mu 2017 Urukiko Rukuru rwa Bordeaux rwategetse ko Ibitaro bya Kaminuza bya Bordeaux kwishyura Dray indishyi y’akababaro y’angana n’ibihumbi 300 by’Amayero yo kumurangarana bikamuviramo kubura ingingo.
Ku wa 17 Gashyantare 2025 ni bwo abaganga babiri bakurikiranywe muri iki kirego batangiye kuburanishwa bashinjwa icyaha cyo kurangarana Dray bikamuviramo kubura ingingo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!