7sur7 yatangaje ko uwo mugore w’imyaka 31 yari afite abana batatu. Yari yaratandukanye n’uwo mugabo. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo uwo mugabo yahuriye n’uwahoze ari umugore we mu muhanda, abanza kumurasa amaguru.
Umugore amaze kwikubita hasi, umugabo yazanye lisansi ayimusukaho aramushumika amutwika ari muzima kugeza apfuye.
Polisi yo muri icyo gihugu yahise ita muri yombi uwo mugabo ariko ntabwo hatangajwe byinshi ku byatumye agera aho akora igikorwa nk’icyo kigayitse.
Ubwicanyi bukozwe n’abagabo ku bagore babo mu Bufaransa bumaze igihe bugaragara cyane. Umwaka ushize imibare yo muri icyo gihugu igaragaza ko abagore 90 bishwe n’abo bashakanye mu gihe mu 2019 abishwe bari 146.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!