Uyu mushinga uzaganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ku wa 19 Mutarama 2026.
Uyu mushinga ugamije gukumira serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku mwana uri munsi y’imyaka 15 guhera ku itariki 1 Nzeri 2026, ndetse usaba kwagura icyemezo cyo guca telefone ngendanwa mu mashuri y’inshuke n’abanza u Bufaransa bwatangije mu 2018 kugira ngo cyimurirwe no mu mashuri yisumbuye.
Uyu mushinga w’itegeko ushingiye ku bushakashatsi bwerekana ibyago biterwa no gukoresha telefone birimo gukorerwa ihohoterwa ku mbuga nkoranyambaga no kubura ibitotsi.
Abadepite benshi bo mu ishyaka rya Perezida Macron bemeje uyu mushinga mu Ugushyingo 2025.
Kuri ubu Australie ni cyo guhugu cyaje ku mwanya wa mbere mu bihugu byashyizeho itegeko rihana ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana bari munsi y’imyaka 16.
Abana bari munsi y’imyaka 16 ntibemerewe gukoresha imbuga nkoranyambaga, zirimo X, TikTok, Facebook, Threads, Instagram, YouTube na Snapchat, ndetse abafungura konti nshya bari muri iki kigero zizajya zihita zisibwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!