Iki kigo kigaragaza ko mu 2025 mu Bufaransa hapfuye abantu ibihumbi 651, mu gihe havutse abana ibihumbi 645.
INSEE igaragaza ko umubare w’abana umugore ashobora kubyara wagabanyutse ukagera kuri 1,56.
Mu 2023 u Bufaransa bwari ku mwanya wa kabiri, mu bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU, bihagaze neza mu bijyanye n’abana bavuka kuko umubare w’abana umugore ashobora kubyara bari 1,65.
Icyakora ubu abahanga bagaragaza ko u Bufaransa na bwo bwatangiye kugira ibibazo by’abantu benshi bashaje, imbyaro nke, n’impfu nyinshi.
Abahanga bagaragaza kandi ko ibi bizagira ingaruka ku bukungu bw’iki gihugu cyane cyane mu bijyanye no gutanga amafaranga agenerwa abageze mu zabukuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!