Kuri uyu wa 20 Kanama, Polisi yo mu Bufaransa yasabye abagore bari ku mucanga uherereye ahitwa Sainte-Marie-la-Mer bambaye ubusa hejuru, kwambara imyenda kuko aho hantu hari mu ruhame kandi hari abana ku buryo umuryango umwe wari wabazanye ku mucanga wabangamiwe.
Aba begereye polisi, bayisaba gutegeka abo bagore kwambara imyenda yo hejuru. Nyuma Polisi yegereye abo bagore gusa ntibabyakira neza, ikibazo gikurura impaka mu gihugu hose.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere aho mu Bufaransa, Gerrard Darmanin, yavuze ko ibikorwa bya polisi byo gutegeka abantu uko bambara bidafite ishingiro.
Ku rukuta rwe rwa Twitter, yanditse ati “Uburenganzira ni ikintu cy’ingenzi cyane, kandi birasanzwe ko Leta ibona amakosa yayo ikayakosora”.
Uboyobozi bw’inzego z’ibanze mu Bufaransa nibwo bufite inshingano zo kugena amategeko arebana n’imyambarire, hari n’aho byemerwa kwambara ubusa buri buri, mu gihe ahandi bitemerwa bitewe n’agace.
Hagati aho, gukora ibikorwa bigamije gukururira undi mu mibonano mpuzabitsina mu ruhame bihanishwa igihano cy’amande 17 700$ (arenga miliyoni 17 Frw).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!