Gari ya moshi yerekezaga ahitwa Lomoges yacitsemo kabiri igeze ahitwa Bretigny-sur-Orge mu Bufaransa. Abantu batandatu bahise bahasiga ubuzima, abarenga 30 barakomereka bikabije. Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana.
Inkuru dukesha France 24 ivuga ko iyi Gari ya moshi yari itwaye abagenzi bagera kuri 370, yerekezaga ahitwa Limoges, yacitsemo kabiri igeze ahitwa Bretigny-sur-Orge. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean-Marc Ayrault, yatangaje ko abantu batandatu ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’iyo mpanuka, abagera kuri 30 bakaba bakomeretse, umunani muri bo bakomeretse ku buryo bukabije, ariko iyi mibare ishobora kwiyongera.
Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande yageze ahabereye iyo mpanuka nyuma y’imasaha 20 ibaye, akaba yihanganishije ababuriyemo ababo.
Abashinzwe igikorwa cy’ubutabazi, bakomeje akazi ko gutabara inkomere, abapolisi benshi na bo bari ahabereye iyo mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO