Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru, ubwo nyuma y’iminsi ibiri umwarimu Samuel Paty yishwe akaswe umutwe, bikekwa ko ari ukwihimura ku isomo yatanze mu, aho yerekanye ibyo bishushanyo mu masomo ku burere nboneragihugu.
Iki kirego cyatanzwe kubera imvugo zanyujijwe kuri Facebook, ubwo La Nouvelle République yari imaze gutangaza inkuru ishushanyije y’Intumwa y’Imana Mohammed.
Umuyobozi w’iki ikinyamakuru, Christophe Hérigault, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko kongera gutangaza iyo nkuru ishushanyije bitari bigamije ubushotoranyi, ahubwo byari inzira yo kwibutsa abantu ko ibikorwa by’ubugome nk’ibyo bitari bikwiye, no kubibutsa indangagaciro zabo.
Hérigault yagize ati "Nyuma yo gutangazwa iyo nkuru, 99% bagaragaje ko bayishimiye, bayishyigikiye. Hari ibitekerezo boitandatu by’iterabwoba twabonye ku mbuga nkoranyambaga, twahisemo gutangira ibirego.”
Muri Mutarama 2015 abakora amashusho mu buryo bushushanyije muri Charlie Hebdo barishwe bazira inkuru zishushanyije kuri Mohammed, bicirwa ku biro by’iki kinyamakuru.
Kuva muri Nzeri 2015, iki kinyamakuru cyongeye gusohora bene ayo amashusho mu rwego rwo guhangana n’ibitero by’iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!