Ishami rishinzwe ibyaha by’ikoranabuhanga mu Bushinjacyaha bwa Paris riri gukora iperereza ku buryo amakuru yakuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri systeme ya Leta ibikwamo amakuru bwite, nyuma y’igitero abashinzwe imisoro bavuze ko cyari giteguye kandi gikomeye kurusha ibyari byarabaye mbere.
Iperereza ryashyizwe mu biganza by’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza rinareba ku bakekwaho kugira uruhare mu mugambi w’itsinda ry’abagizi ba nabi ryateguye icyaha gishobora guhanishwa nibura imyaka itanu y’igifungo.
Iki gitero cyatumye abajura bo ku ikoranabuhanga babasha kubona amakuru y’abantu n’ibigo 678.000 bakoresha urwego rw’imisoro rwo mu Bufaransa.
Abashinzwe imisoro bavuze ko iki gitero cyari gikomeye kandi kigoye kurusha ibindi byari byaribasiye uru rwego mbere, ibintu bishobora kongera impungenge ku mutekano wa systeme za Leta zibikwamo amakuru, nyuma y’ibitero byinshi biherutse kwibasira n’izindi nzego za Leta.
Ku basora amakuru yabonywe arimo amazina yabo yose, amakuru y’imyorondoro yabo yerekeye imisoro, amafaranga abarirwaho umusoro ndetse n’ibipimo by’imisoro bakatwa, nk’uko byatangajwe na Amélie Verdier, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari ya Leta.
Icyakora, Ikigo Gikuru gishinzwe Imari ya Leta, DGFiP, cyashimangiye ko amakuru yibwe atatuma abayabonye babasha kwinjira muri konti z’abasora zirinzwe.
Abayobozi bavuze ko abantu bagizweho ingaruka bazatangira kumenyeshwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, hibandwa cyane ku kubaburira ku byago byo kwibwa imyirondoro no kugerageza kudashukwa kugira ngo batange andi makuru bwite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!