Ni urupfu rwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’iki Cyumweru gishize aho yishwe akaswe umutwe.
Uyu mwarimu yishwe nyuma y’aho yaganirije abanyeshuri be ku bishushanyo bigaragaza intumwa y’Imana, Muhammad. Uwamwishe yari umusore w’imyaka 18 wasakuzaga ngo “Allah Akbar”, aho Perezida Macron yahise atangaza ko ari igitero cy’iterabwoba cyagabwe n’abantu bagendera ku matwara y’idini ya Islam.
Mu mijyi itandukanye mu Bufaransa, hahise haduka imyigaragambyo, yamagana ubu bugizi bwa nabi. Yabereye i Lyon, Toulouse, Strasbourg, Nantes, Marseille, Lille na Bordeaux.
Minisitiri w’Uburezi, Jean-Michel Blanquer na Minisitiri Marlène Schiappa ufite ibijyanye n’ubwenegihugu mu nshingano ze, bagaragaje ko bashyigikiye leta mu gufasha abarimu kwerekana ibitekerezo byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!