U Bufaransa bwagaragaje ko bwafashe iki cyemezo nyuma yo kwihaningiriza Algerie yari iherutse kwirukana Abadipolomate n’abakozi 12 ba Ambassade y’u Bufaransa.
Iki cyemezo cyatangajwe na Perezidansi y’u Bufaransa ku wa 15 Mata 2025.
U Bufaransa bwagaragaje ko ubuyobozi bwa Algerie ari bwo nyirabayazana mu gutuma umubano hagati y’ibihugu byombi ujya habi.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot yagaragaje ko icyemezo Algerie yafashe cyo kwirukana Abadipolomate n’abakozi babwo kitari gikenewe, ndetse ko iyo haba ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byari gukemuka.
Ibi byose byabaye nyuma y’uko Algerie yirukanye Abadipolomate b’u Bufaransa.
Ni umwanzuro wari ugamije kwihorera ku Bufaransa bwataye muri yombi Abanya-Algerie batatu, bubashinja gushimuta Amir Boukhours (uzwi nka Amir DZ), Umunya-Algerie utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ku wa 11 Mata, nibwo Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangiye gukurikirana Abanya-Algerie batatu barimo n’umukozi wa Ambasade, ku cyaha cyo gushimuta Amir Boukhours wafatiwe i Paris.
Boukhours asanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Algerie. Yagiye mu Bufaransa mu 2016, mu 2023 ahabwa ubuhungiro bushingiye kuri politike. Yashimuswe muri Mata 2024 ariko arekurwa nyuma y’umunsi umwe.
Kugeza ubu Algerie yashyiriyeho uyu mugabo impapuro zo kumuta muri yombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!