00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwifuza kwinjira mu biganiro byo gucukura umutungo kamere wa Ukraine

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 28 February 2025 saa 12:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Sebastien Lecornu, yatangaje ko igihugu cye cyifuza kujya mu biganiro na Ukraine ku bijyanye no gucukura umutungo kamere w’iki gihugu.

Sebastien Lecornu yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Radio ikorera mu Bufaransa, Franceinfo, ku wa 25 Gashyantare 2025. Yahishuye ko kuva mu Ukwakira 2024, u Bufaransa bwaganiriye na Ukraine ku buryo bwabonayo ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’inganda za gisirikare.

Ibiganiro nk’ibi bimaze iminsi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine bigamije kwishyura inkunga y’intambara iki gihugu cyahawe mu ntambara imaze imyaka itatu n’u Burusiya.

Trump yabanje kuvuga ko yishyuza miliyari 500$ ariko nyuma aza kugabanya ageza kuri miliyari 200$.

Ku rundi ruhande Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), wagaragaje ko na wo wifuza kugira uruhare mu gucukura umutungo kamere wa Ukraine.

Lecorn we avuga ko u Bufaransa bwo budakeneye kwishyuza Ukraine, ahubwo icyo bagambiriye ari ukugirana amasezerano arambye n’iki gihugu.

Ati “Uruganda rwacu rwa gisirikare ruzakenera ibikoresho by’ibanze byo kujya muri sisitemu z’intwaro zacu, ntabwo tubikeneye umwaka utaha, ahubwo tubikeneye mu gihe cy’imyaka 30 cyangwa 40.”

Perezida w’u Bufaransa yasabye ko igihugu cye kigomba gukora ibishoboka byose kikajya mu biganiro biri guhuza Amerika na Ukraine.

Minisitiri w'Ingabo w'u Bufaransa yatangaje ko bamaze igihe bari mu biganiro bijyanye n'amabuye y'agaciro na Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .