00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bushobora guhagarika amasezerano agenga abimukira na Algerie

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 28 February 2025 saa 02:37
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Francois Bayrou, yaburiye igihugu cya Algerie basanzwe bafitanye amasezerano yorohereza abanegihugu kujya mu Bufaransa ko ashobora guhagarikwa kuko cyanze kwakira umuturage wacyo wirukanwe mu Bufaransa wishe umuntu agakomeretsa abapolisi batatu.

Bayrou yabigarutseho nyuma yaho umunya-Algeria uba mu Bufaransa yishe umuntu amuteye icyuma ndetse agakomeretsa abapolisi batatu mu mujyi wa Mulhouse wo mu Burasirazuba bw’u Bufaransa.

Ubwo Bayrou yaganiraga n’abanyamakuru yavuze ko ibyabaye ari ibintu bibabaje kandi ngo uwabikoze hari hamaze kugeragezwa inshuro 14 bashaka kumusubiza mu gihugu cye akabyanga.

Ati “Amahano yakorewe muri Mulhouse yabaye kubera uyu muturage ukomoka muri Algerie wari utegereje ko bamwohereza mu gihugu cye kandi twagerageje kubikora inshuro 14 zose barabyanze.”

Amasezerano yo mu 1968 hagati ya y’u Bufarnsa na Algerie yasinywe nyuma y’imyaka itandatu iki gihugu cyo kibonye ubwigenge ku Bufaransa, akaba yorohereza abaturage bo muri Algerie kujya no gutura mu Bufaransa.

Abayobozi batandukanye bo mu Bufaransa bagiye basaba ko aya masezerano yakongera gusubirwamo kubera iki gihugu gikomeza kwanga kwakira abaturage birukanywe mu Bufaransa

Guverinoma y'u Bufaransa yatangaje ko amasezerano ajyanye n'abimukira bafitanye na Algerie ashobora guhagarara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .