00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Amaze imyaka 28 atwara imodoka nta ruhushya agira

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 May 2025 saa 07:54
Yasuwe :

Umugabo w’Umufaransa yafashwe na Polisi yo muri iki gihugu atwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, ibyo yari amaze imyaka 28 akora.

Uyu mugabo yafashwe mu cyumweru gishize, mu gikorwa cya Polisi yo mu gace ka Tarare mu Bufaransa, cyo gushaka abatwara imodoka badafite ibyangombwa byuzuye.

Polisi yatunguwe no kubona uyu mugabo afite uruhushya rwahagaritswe mu 1997, nk’uko yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook.

Yagize ati “Ibyo twasuzumaga byerekanye ko imodoka nta bwishingizi yari ifite, hanyuma hagerwaho igihe cyo kureba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, nibwo twatunguwe.”

Polisi ikomeza isobanura ko uruhushya rwe rwari rwarahagaritswe kubera gutwara imodoka yanyoye ibisindisha, gusa ntiyigeze yongera gusaba uruhushya rwo kongera kwemererwa gutwara.

Isobanura ko uyu mugabo yabashije gucika igenzura rya polisi inshuro 112 mu myaka 28 ishize.

Uyu mugabo yireguye avuga ko uruhushye rwe nubwo rwari rwarahagaritswe ariko rwashoboraga gukomeza gukoreshwa, ibyo agereranya no kuba ibiribwa byararengeje igihe ariko bikaba bishobora kuribwa.

Amakuru avuga ko ibikorwa byo gukurikirana uyu mugabo byatangiye, aho ashobora gutabwa muri yombi.

Polisi yafashe umugabo umaze imyaka 28 atwara imodoka nta ruhushya agira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .