Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko wohereje indege enye zizimya inkongi ziturutse muri Chypre na Suède, ndetse n’abashinzwe kuzimya umuriro barenga 100 kugira ngo bafashe itsinda ry’ubutabazi mu gace ka Trevillach hafi y’umujyi wa Perpignan.
Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, yavuze ko “U Burayi bwifatanyije n’u Bufaransa” mu guhangana n’iki kibazo.
Iyo nkongi imaze gukomeretsa abantu 16, barimo abashinzwe kuzimya umuriro bane, ndetse imaze gutwika ubutaka bungana na hegitari 11.367 mu misozi ya Pyrenees yo mu Bufaransa, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Pyrénées-Orientales, Pierre Regnault de la Mothe, yabitangaje.
Abahanga bavuga ko ubushyuhe bwinshi bwabaye mu ntangiriro z’impeshyi mu Bufaransa no mu Burayi bw’iburengerazuba muri Gicurasi na Kamena bwatumye ubutaka bwinshi bwuma cyane, bigatuma bwibasirwa n’inkongi kurusha uko bisanzwe.
Iyo nkongi yo muri Trevillach yaturutse hafi y’aho isiganwa ry’amagare rya Tour de France ryari rigiye kunyura mu gace ka gatatu. Kubera impungenge z’umutekano no kugira ngo abashinzwe kuzimya umuriro babone uko bagera aho byoroshye, abaturage ntibemerewe kujya kureba iryo siganwa ku wa Mbere.
Umuyobozi wa Tour de France, Christian Prudhomme, yavuze ko n’imodoka zikurikira iryo siganwa zagabanyijwe kugira ngo hagabanyuke ibikorwa bishobora kubangamira ibikorwa by’ubutabazi.
Abashinzwe iteganyagihe bari bateganyije ko ubushyuhe mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Bufaransa bushobora kongera kugera kuri dogere celcius 40 muri iki cyumweru. Espagne na Portugal na byo byari bikomeje guhura n’ubundi bushyuhe bukabije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!