00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa : Abasore babiri basezeranye imbere y’amategeko kuzabana akaramata

Yanditswe na

Jacqueline Nyirasafari

Kuya 30 May 2013 saa 10:02
Yasuwe :

Nyuma y’uko ku italiki ya 18/05/2013 u Bufaransa bwemera itegeko ryo gushyingirana kw’abahuje ibitsina, abasore babili "Vincent Autin na Bruno Boileau “Nibo bafashe icyemezo cyo kuba ku mwanya wa mbere mu gusezerana imbere y’amategeko.
Ni ubwa mbere mu mateke y’igihugu cy’u Bufaransa, abahuje ibitsina bemererwa kubana binyuze mu mategeko.
Ubu bukwe bwa mbere bw’ abatinganyi bwabereye Montpellier, kuri uyu wa gatatu bukaba bwitabiriwe n’abantu basaga 500 bari batumiwe muri ubwo (…)

Nyuma y’uko ku italiki ya 18/05/2013 u Bufaransa bwemera itegeko ryo gushyingirana kw’abahuje ibitsina, abasore babili "Vincent Autin na Bruno Boileau “Nibo bafashe icyemezo cyo kuba ku mwanya wa mbere mu gusezerana imbere y’amategeko.

Ni ubwa mbere mu mateke y’igihugu cy’u Bufaransa, abahuje ibitsina bemererwa kubana binyuze mu mategeko.

Ubu bukwe bwa mbere bw’ abatinganyi bwabereye Montpellier, kuri uyu wa gatatu bukaba bwitabiriwe n’abantu basaga 500 bari batumiwe muri ubwo bukwe, ubwo Vincent Autin, w’imyaka 40 yasezeraniye Bruno Boileau w’imyaka 30 kumubera umutware , naho Bruno asezeranira Vicent kumubera umufasha.

Abaturage bo mu Bufaransa ntibabivugaho rumwe bamwe bemeza ko ibi ari bimwe mubigize uburinganire, abandi bakavuga ko ari ukubangamira uburenganzira bw’abakobwa Bwo gushyingirwa nk’umugore n’umugabo. Mu batishimiye iri tegeko harimo na Jean –FranÇois copé uyobora Inteko Ishinga amategeko yo mu bufaransa.

Ibi bibaye nyuma y’imyigaragambyo iherutse kuba ku italiki 26/05/2013 y’abatali bishimiye kwemezwa kw’iri tegeko, banaryamagana nyamara imyigaragambyo yabo ntacyo yahagaritse ubwo nyuma y’iminsi mike aribwo bahise basezeranya ku mugaragaro imbere y’amategeko abagabo babiri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages