Uwo mwarimu yaraye yishwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu avuye mu ishuri, amaze kuganiriza abanyeshuri be ku mashusho yashushanyijwe agaragaza intumwa y’Imana, Muhammad.
Mu batawe muri yombi ku iperereza muri ubu bwicanyi, harimo ababyeyi b’umwana wiga mu ishuri uwo mwarimu yakoragaho.
Bivugwa ko ababyeyi batawe muri yombi batari bishimiye ko umwarimu yeretse abana babo ibishushanyo bivugwa ko ari iby’Intumwa y’Imana, Muhammad. Abandi bafunzwe ni abantu bavuganaga ku mbuga nkoranyambaga n’ukekwaho kwica uriya mwarimu.
Iki gitero cyabereye mu gace kitwa Conflans-Sainte-Honorine. Uwo mugizi wa nabi bivugwa ko yasatiriye uwo mwarimu akamukata umutwe asakuza cyane ati “Allahu Akbar”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!