00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abantu 11 baguye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2026 saa 02:27
Yasuwe :

Mu Bufaransa, abantu 11 bahitanywe n’impanuka y’indege y’abasivili yabereye hafi y’umujyi wa Nancy, mu burasirazuba bw’igihugu, mu gace kegereye ikibuga cy’indege cya Tomblaine.

Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2026.

Iyo ndege yari itwaye abantu mu myitozo yo gusimbuka mu kirere (skydiving).

Polisi y’aho iyo mpanuka yabereye yasabye abaturage kwirinda kwegera aho byabereye, mu gihe inzego z’ubutabazi, abashinzwe kuzimya inkongi n’abaganga bahise boherezwa kugira ngo batange ubutabazi bwihuse.

Ubuyobozi bw’akarere ka Meurthe-et-Moselle bwatangaje ko hafashwe ingamba zihuse zo gukurikirana iby’iyo mpanuka, aho ibikorwa byose byo gutabara n’iperereza byahurijwe hamwe kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bufaransa na we yerekeje ahabereye iyo mpanuka kugira ngo akurikirane uko ibikorwa by’ubutabazi n’iperereza bigenda.

Iyi mpanuka ikomeje gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yatumye indege igwa igahitana ubuzima bw’abantu 11 bari bayirimo.

Iyi mpanuka y’indege yahitanye abantu 11

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages