Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2026.
Iyo ndege yari itwaye abantu mu myitozo yo gusimbuka mu kirere (skydiving).
Polisi y’aho iyo mpanuka yabereye yasabye abaturage kwirinda kwegera aho byabereye, mu gihe inzego z’ubutabazi, abashinzwe kuzimya inkongi n’abaganga bahise boherezwa kugira ngo batange ubutabazi bwihuse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Meurthe-et-Moselle bwatangaje ko hafashwe ingamba zihuse zo gukurikirana iby’iyo mpanuka, aho ibikorwa byose byo gutabara n’iperereza byahurijwe hamwe kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bufaransa na we yerekeje ahabereye iyo mpanuka kugira ngo akurikirane uko ibikorwa by’ubutabazi n’iperereza bigenda.
Iyi mpanuka ikomeje gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yatumye indege igwa igahitana ubuzima bw’abantu 11 bari bayirimo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!