Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yatangaje ko iki cyemezo gifitanye isano n’ibyo yise ibikorwa bidashobora kwihanganirwa.
Ati “Nari natangaje ko iki gikorwa kidashobora kwihanganirwa kizagira ingaruka, kandi byarabaye. Abadipolomate babiri ba Iran bari mu Bufaransa bazirukanwa mu gihe cya vuba cyane.”
Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko abakozi babiri ba Ambasade y’iki gihugu muri Iran bafunzwe ndetse bagaterwa ubwoba n’inzego z’umutekano za Iran i Tehran.
Nyuma y’ibyo byabaye ku wa 19 Nyakanga, Barrot yahamagaje uwari uhagarariye Iran by’agateganyo mu Bufaransa, kugira ngo amubaze ibyabaye.
Barrot yavuze ibyo kwirukana abadipolomate nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran itangaje ko abo bakozi babiri ba Ambasade y’u Bufaransa, batazemererwa kongera gusubira muri Iran.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yavuze ko abo bakozi babiri b’u Bufaransa barenze ku Masezerano ya Vienna agena amategeko n’uburenganzira by’abahagarariye ibihugu mu mahanga, abashinja kugira uruhare mu bikorwa byo gushyigikira sosiyete sivile ya Iran.
Ku ruhande rw’u Bufaransa, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Pascal Confavreux, yavuze ko ubuyobozi bwa Iran “bwahisemo gushinja abakozi bacu ibirego bidafite ishingiro na gato no guhimba ikibazo cyo kwivanga mu by’imbere mu gihugu kugira ngo bahe ishingiro ibikorwa byabwo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!