00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Umugabo yashoye imodoka mu kivunge cy’abantu yica babiri

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 3 March 2025 saa 10:59
Yasuwe :

Abantu babiri bitabye Imana nyuma y’uko umugabo w’imyaka 40 ashoye imodoka mu nzira ikoreshwa n’abanyamaguru akagonga abantu, batanu bakaba bakomeretse bikomeye abandi batanu bakomereka byoroheje.

Impanuka yabereye ku kibuga rusange kiri mu Mujyi rwagati wa Mannheim, ahakunze kubera ibirori bitandukanye gusa nta gikorwa cyari kirimo kuba ubwo impanuka yabaga.

Abatangabuhamya babwiye itangazamakuru ko umugabo wari utwaye imodoka yagonze abantu nkana, gusa inzego z’umutekano zavuze ko hari ibimenyetso bifatika bishimangira ko uyu mugabo yari afite ikibazo cyo mu mutwe.

Reuters yanditse ko Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu mu Budage, Nancy Faeser, yahise asubika gahunda yo kwitabira umutambagiro uteganyijwe mu Mujyi wa Cologne. Ni umutambagiro w’Abakirisitu Gatolika uba ku wa mbere ubanziriza uwa gatatu w’ivu aho baba batangiye igisibo.

Mu byumweru bishize, umugabo ukomoka muri Afghanistan yagonze imbaga y’abantu mu Mujyi wa Munich, aho abantu benshi bakomeretse bikomeye. Umwana w’imyaka ibiri n’umubyeyi we bahise bahasiga ubuzima nyuma yo kujyanwa mu bitaro.

Ni mu gihe mu Ukuboza umwaka ushize, na bwo umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu w’imyaka 50 yagonze abantu mu minsi mikuru ya Noheli i Magdeburg, abantu batanu barimo umwana bahasiga ubuzima, mu gihe abandi barenga 200 bakomeretse.

Polisi iri gukora iperereza ku mugabo washoye imodoka mu kivunge cy'abantu
Abantu barenga 25 bakomeretse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .