Impanuka yabereye ku kibuga rusange kiri mu Mujyi rwagati wa Mannheim, ahakunze kubera ibirori bitandukanye gusa nta gikorwa cyari kirimo kuba ubwo impanuka yabaga.
Abatangabuhamya babwiye itangazamakuru ko umugabo wari utwaye imodoka yagonze abantu nkana, gusa inzego z’umutekano zavuze ko hari ibimenyetso bifatika bishimangira ko uyu mugabo yari afite ikibazo cyo mu mutwe.
Reuters yanditse ko Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu mu Budage, Nancy Faeser, yahise asubika gahunda yo kwitabira umutambagiro uteganyijwe mu Mujyi wa Cologne. Ni umutambagiro w’Abakirisitu Gatolika uba ku wa mbere ubanziriza uwa gatatu w’ivu aho baba batangiye igisibo.
Mu byumweru bishize, umugabo ukomoka muri Afghanistan yagonze imbaga y’abantu mu Mujyi wa Munich, aho abantu benshi bakomeretse bikomeye. Umwana w’imyaka ibiri n’umubyeyi we bahise bahasiga ubuzima nyuma yo kujyanwa mu bitaro.
Ni mu gihe mu Ukuboza umwaka ushize, na bwo umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu w’imyaka 50 yagonze abantu mu minsi mikuru ya Noheli i Magdeburg, abantu batanu barimo umwana bahasiga ubuzima, mu gihe abandi barenga 200 bakomeretse.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!