Chancelièr w’u Budage Olaf Scholz yemeje ko ishyaka rye rya Social Democrats ryatsinzwe ndetse agaragaza ko ibyavuye mu matora y’Abadepite yabaye ku wa 23 Gashyantare biteye agahinda.
Ni ubwa mbere ishyaka rya Social Democrats ribaye irya gatatu mu matora kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira.
CDU ntiyagize ubwiganze busesuye mu matora bityo Friedrich Merz yavuze ko yifuza gukora Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi mbere y’uko Pasika igera, abasesenguzi bakemeza ko bishobora kuzagorana.
Muri make CDU yegukanye imyanya 208 mu Nteko Ishinga Amategeko, AfD igira 152, SPD igira 120, mu gihe ishyaka ry’abaharanira kurengera ibidukikije (Green Party) ryagize imyanya 85.
Amatora yabaye mbere y’igihe kuko byari byitezwe ko azaba mu mezi arindwi ari imbere.
Impamvu zikomeye zagendeweho mu kwigiza imbere aya matora harimo ikibazo cy’ubukungu cyugarije iki gihugu no guhangana n’ikibazo cy’abimukira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!