Iyi nteguza yatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, mu gihe u Bushinwa n’u Burusiya bikomeje gukorana, nubwo u Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine.
Mbere y’uko iyi nama itangira, amakuru y’inzego z’ubutasi yavugaga ko indege zitagira abapilote (drones) zikorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa zoherezwa mu Burusiya, zikifashishwa mu ntambara ya Ukraine.
Minisitiri Baerbock yavuze ko aya makuru aramutse abaye impamo, u Bushinwa bwafatirwa ibihano biremereye hashingiwe ku ngamba zafashwe n’ibihugu bigize EU, zigamije guca intege ingabo z’u Burusiya.
Baerbock yagize ati "Turi gufatira Iran ibindi bihano kandi tunavuga neza ibijyanye n’imfashanyo z’indege zitagira abapilote z’Abashinwa, kuko ibyo na byo bigomba kuzagira ingaruka."
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, na we yavuze ko u Bushinwa bushobora kuba buri gukora ikosa rikomeye, kandi ko bukwiye kohererezwa ubutumwa kugira ngo bwirinde kwenyegeza iyi ntambara.
U Bushinwa bwo bwahakanye ibyo birego, busobanura ko ari ibitekerezo bidafite ishingiro kuko bwita cyane ku buryo ibikoresho byabwo bya gisirikare byoherezwa mu mahanga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yagize ati “Ntitwigeze twohereza ibikoresho bya kirimbuzi mu gihugu na kimwe kiri muri aya makimbirane, kandi ducunga cyane uburyo ibikoresho byacu bya gisirikare byoherezwa mu mahanga ndetse n’uburyo bikoreshwa, hagendewe ku mategeko.”
Mu Ukwakira 2024, Amerika yafatiye ibihano ibigo bibiri by’Abashinwa bikora moteri n’ibice bya drone, ibishinja kohereza mu Burusiya ibikoresho byifashishwa mu ntambara yo muri Ukraine.
Muri Nzeri kandi, Amerika yatangaje ibihano by’inyongera kuri Iran, iyishinja kohereza mu Burusiya misile za ballistique na UAVs. Amerika kandi yashinje Koreya ya Ruguru gutanga ibisasu bya rutura ndetse no kohereza ingabo zifasha u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!