U Budage bwari bumaze iminsi ku gitutu cy’ibihugu by’i Burayi, bibushinja kwanga koherereza Ukraine ibifaru bya Leopard 2 kandi ari byo icyo gihugu gikeneye ngo gisubize inyuma ingabo z’u Burusiya.
Leopard 2 ni ubwoko bw’ibifaru bikomeye bifite ubushobozi bwo kurasa kure kandi bigahamya intego. Ukraine imazwe igihe igaragaza ko ikeneye inkunga y’ibyo bifaru kugira ngo itsimbure ingabo z’u Burusiya.
U Budage bwabanje kwinangira kohereza ibyo bifaru butinya ko bishobora gukurura intambara ntirangire cyangwa se bigatuma u Burusiya na bwo bujya gushaka izindi ntwaro nini bufite mu bubiko bwabwo.
Kuri uyu wa Gatatu u Budage bwisubiyeho, butangaza ko bugiye kohereza ibyo bifaru 14 muri Ukraine.
U Budage kandi bwijeje ko ibindi bihugu bizashaka koherereza Ukraine ubwo bwoko bw’ibifaru buzabyemera.
Impamvu ni uko ibifaru bya Leopard 2 bikorerwa mu Budage. Kugeza ubu hari ibihugu bisaga 13 bifite ubwo bwoko bw’ibifaru mu Burayi ariko igihugu gishatse kubigurisha ahandi cyangwa kubitanga nk’impano, kibanza kubisabira uburenganzira u Budage.
U Budage kandi bwatangaje ko bugiye guhugura bamwe mu basirikare ba Ukraine, bakigishwa uburyo bwo gukoresha ibyo bifaru dore ko ari ubwa mbere bigiye gukoreshwa muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!