Chancelier Friedrich Merz yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko nta buryo bufatika bwo kuva muri iyi ntambara imaze iminsi 18 ifite.
Intambara igitangira Chancelier Friedrich Merz ari muri bamwe bashyigikiye ibyo gutera Iran. Icyo gihe u Budage kandi bwavuze ko bwari buzi ibijyanye n’iki gitero mbere y’uko kigabwa.
Icyo gihe u Budage bwashinjaga Iran ku kuba nyir’abayazana w’ubugizi bwa nabi bwakomeje kuranga Uburasirazuba bwo Hagati n’intambara zidashira.
Gusa ku wa 16 Werurwe 2026 ubwo Chancelier Friedrich Merz yari mu kiganiro n’itangazamakuru yasabye ko ubutegetsi bwahinduka muri Iran ariko ko bitagerwaho binyuze mu mbaragaza z’intambara.
Ati “Ubu butegetsi bwa Iran… bukwiriye gusimbuzwa na guverinoma yimakaza demokarasi. Icyakora kurasa Iran ubutitsa bizatuma byose bitagerwaho.”
Uyu muyobozi kandi yahakanye uruhare rw’u Budage muri iyi ntambara, cyane cyane mu bikorwa byo kubohora umuyoboro wa Hormuz ufatwa nk’ingenzi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.
Ati “Nta ruhushya rubitwemerera rwo muri Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyangwa OTAN dufite nk’uko amategeko agaragaza ko ari ho ruvanwa.”
Uyu muyobozi yavuze ko Uburasirazuba bwo Hagati budakwiye kwemera ko bugwa mu ntambara itarangira, agaragaza ko biteye impungenge z’imikoranire n’abo muri iki gice.
Yanenze Amerika ko nta buryo yateganyije bwo guhagarika intambara. Ati “Kugeza ubu ntabwo tuzi uburyo iyi ntambara yagera ku kigamijwe… Iyi ntambara igomba guhagarikwa mu buryo bwihuse hisunze uburyo bunoze bwo kuyirangiza.”
Merz avuze ibi mu gihe u Burayi buri ku gitutu cy’ibibazo by’ubukungu ishobora guhura na byo biturutse kuri iyi ntambara mu gihe yamara igihe kinini cyane cyane mu rwego rw’ingufu.
U Budage bugaragazwa nk’ibihugu bishobora kugirwaho ingaruka z’uburyo bunyuranye burimo no kuba bwakwakira impunzi nyinshi ziturutse muri iki gihugu.
Ari gusaba Amerika kurangiza intambara mu gihe Donald Trump yasabye ibihugu bigezwaho ibikomoka kuri peteroli binyuze mu muyoboro wa Hormuz cyane cyane ibyo mu Burayi, kohereza ubwato bw’intambara bwafasha mu kurindira umutekano ubundi bwikoreye ibikomoka kuri peteroli.
Ni ibintu Abanyaburayi bari kugendamo gace na cyane ko benshi batemeranyaga n’ibyo kugaba ibitero byeruye kuri Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!