Ibiro ntaramakuru DPA byatangaje ko Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo iyi gahunda, by’umwihariko ku bavuga ko bahunze kubera impamvu z’umutekano.
Iyi gahunda isanzwe iyobowe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR), isaba ibihugu kwakira abantu bari mu kaga gakomeye.
Abamaze gutera intambwe yo gusaba ubuhungiro mu Budage bo bemerewe gukomeza gushaka ibyangombwa, ariko abataratangira bo ntabwo bazakirwa kugeza igihe hazagiraho Guverinoma nshya.
U Budage bwari bwiyemeje kwakira impunzi 13.100 hagati ya 2024 na 2025. Kugeza ubu abagera ku 5061 ni bo bamaze kwakirwa, biturutse ahanini ku ngamba zo kurinda umupaka zakajijwe.
Izi mpinduka zabaye nyuma y’amatora yo muri Gashyantare, aho amashyaka abiri akomeye muri iki gihugu, CDU na AfD, yemeye guhurira muri Guverinoma, agaharika gahunda yo kwakira abimukira mu buryo bwagutse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!