Israel iherutse gutangaza icyemezo cyo gutangira kugenzura umutekano w’agace ka Gaza kose, harimo n’umujyi wako. Ibi byitezweho kuzatuma abaturage bagera kuri miliyoni bongera guhungira mu majyepfo ya Gaza.
Israel yavuze ko iki cyemezo kizashingira ku nkingi eshanu zirimo kwambura Hamas intwaro, gucyura impunzi, kwambura abaturage intwaro, kugenzura agace ka Gaza kose ndetse no gushyiraho ubundi buryo bw’imiyoborere, budashingiye kuri Hamas ndetse na Leta ya Palestine.
Ni icyemezo cyanenzwe n’ibihugu byinshi birimo n’u Budage, ndetse buhita butangaza ko butazongera kohereza intwaro muri icyo gihugu mu rwego rwo gushimangira uburyo butishimiye icyo kibazo.
Chancellor w’u Budage, Friedrich Merz, yavuze ko "Nta buryo u Budage, mu buryo ubwo ari bwo bwose, bwakohereza intwaro zajya gukoreshwa mu gace ka Gaza."
Uretse u Budage, ibindi bihugu birimo u Bufaransa n’u Bwongereza biri mu byanenze icyemezo cya Israel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!