Ibi byavuzwe n’umuvugizi w’iyi Minisiteri ku wa 7 Mata 2025, nkuko ikinyamakuru cya Handelsblatt cyabitangaje.
Umuvugizi iyi Minisiteri yabwiye Handelsblatt ko ibi bigiye gukorwa kubera ibibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi bigaragara.
Yagize ati “Bitewe n’ibibazo by’umutekano biherutse kuba, hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage ibikorwa byo kwitabara, harimo no mu mashuri.”
Yavuze ko abanyeshuri bakwiye guhabwa imyitozo nk’andi masomo yo mu ishuri, ndetse n’ababyeyi bagashishikarizwa gutangira kubika ibintu by’ibanze byifashishwa mu butabazi mu ngo zabo.
Igisirikare cy’u Budage kivuga ko gishingiye ku makuru gifite u Burusiya bushobora kugaba ibitero ku bihugu byo mu muryango wa OTAN mu myaka ine cyangwa irindwi iri imbere.
U Burusiya bwagiye buvuga kenshi ko nta gahunda yo gutera NATO bufite, gusa ibihugu biba muri uyu muryango bikomeje kwitegura intambara no kwerekana ko bitizeye ibyo u Burusiya buvuga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!