00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bugiye guha Ukraine drones z’intambara zikoresha AI

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 19 November 2024 saa 08:25
Yasuwe :

U Budage bwemeye gutanga drones 4000 z’intambara zikoresha ikoranabuhanga ry’Ubwenge Bukorano (AI), mu rwego rwo kuzifashisha mu ntambara icyo gihugu gihanganyemo n’u Burusiya.

Izi drones zizwi nka mini-Taurus, zifite ikoranabuhanga rizifasha kutayobywa cyangwa ngo zibe zakwinjirirwa byoroshye.

Ni ubwoko bwa drones zitwara ibisasu, zishobora kwifashishwa mu kurasa ahantu runaka hihariye bitabaye ngombwa kuharashisha ibisasu biremereye cyangwa se koherezayo abasirikare.

Minisitiri w’Ingabo mu Budage, Boris Pistorius yavuze koi zo drones zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero biri hagati ya 30 na 40.

Biteganyijwe koi zo drones zizatangira kugera muri Ukraine mu Ukuboza uyu mwaka.

Drones zo mu bwoko bwa mini-Taurus nizo u Budage bugiye gutanga kuri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .