Ukraine imaze igihe kinini ikoresha drones mu ntambara imaze imyaka irenga ine ihanganyemo n’u Burusiya. Ubu iki gihugu gikora drones zibarirwa muri za miliyoni buri mwaka, mu gihe ingabo zacyo zikora ibitero ibihumbi byinshi bya drones buri munsi.
Iri soko rya drones 50.000 harimo iza Shrike first-person-view (FPV), zikorwa n’uruganda rukomeye rwo muri Ukraine rukora drones ruzwi nka SkyFall.
Izi drones zifite porogaramu y’ikoranabuhanga (software) yakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ikoranabuhanga ryifashishwa mu bikoresho bya gisirikare, Auterion.
Umuyobozi Mukuru wa Auterion, Lorenz Meier, yemeje ingano y’iri soko, avuga ko rifite agaciro kari hafi ya miliyoni 90 z’Amayero kandi ko ryatewe inkunga n’igihugu kimwe cyo mu Burayi.
Meier yavuze ko zimwe muri izo drones zamaze gushyikirizwa Leta ya Ukraine, mu gihe izisigaye zizoherezwa muri uyu mwaka.
Uruganda rwa SkyFall na rwo rwemeje ko u Budage bugira uruhare muri iki gikorwa, ariko ruvuga ko rudashobora gutangaza amakuru arambuye ku bijyanye n’iri soko.
Drone yo mu bwoko bwa Shrike, ni drone ihendutse ikoreshwa mu bitero, yatangiye gukoreshwa muri Ukraine kuva mu 2023, ndetse ikomeje kwamamara no mu bindi bihugu.
Meier yavuze ko Auterion iri gufasha mu gutanga drones 100.000 zigenewe Ukraine muri uyu mwaka, ku bufatanye n’abakora ibikoresho bitandukanye by’ingabo ndetse n’inkunga itangwa na Leta nyinshi zo mu Burengerazuba.
Muri izi drones harimo n’amasezerano ya Minisiteri y’Intambara afite agaciro ka miliyoni 50 z’Amadolari, agamije guha Ukraine drones 33.000, aho Meier yavuze ko zamaze gushyikirizwa iki gihugu.
Mu kwezi gushize, u Bwongereza na bwo bwatangaje ko buzaha Ukraine drones 150.000 muri uyu mwaka, mu rwego rw’inkunga ite agaciro ka miliyoni 752 z’Amapawundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!