00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bubona gucyura ingabo za Amerika nk’amahirwe akomeye yo kwiyubaka

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 3 May 2026 saa 03:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo w’u Budage, Boris Pistorius, yavuze ko umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gukura ingabo zazo zigera kuri 5.000 muri iki gihugu bizatuma igisirikare cyabwo gikomera.

Boris Pistorius yavuze ko u Budage n’u Burayi muri rusange buzafatirana aya mahirwe mu kubaka igisirikare gikomeye. Ku rundi ruhande abo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika bo mu Ishyaka ry’Aba-Republicains bumva ko izi ngabo zaguma mu Burayi.

Amerika iherutse gufata uyu mwanzuro bijyanye n’umwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati yayo n’u Burayi. Washington ishinja Abanyaburayi kutayifasha uko bikwiriye mu ntambara ya Iran.

Ibi byakomeje gukara ubwo Perezida Donald Trump yavugaga ko agiye kongera imisoro ya 25% ku binyabiziga bituruka mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibi byashimangiwe na Perezida Donald Trump mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Gicurasi 2026, aho yavuze ko bagiye gucyura abasirikare barenga 5.000 babarizwa mu Budage.

Ati “Tugiye kugabanya umubare w’abasirikare babarizwa muri iki gihugu kandi tuzacyura abarenga 5000.”

Trump kandi yahagaritse gahunda ya Amerika yari ifite yo guha u Budage misile za Tomahawk, aho imwe ishobora kurasa mu ntera y’ibilometero 1600. Ni nyuma y’uko iki gihugu cyari cyumvikanye n’uwahoze ari Perezida wa Amerika, Joe Biden kuri iyi gahunda.

U Budage bwifuzaga izi misile mu rwego rwo gukomeza ubwirinzi bwabo no gukumira abanzi nk’u Burusiya bushobora kubatera isaha n’isaha.

Mu itangazo rihuriweho n’Abasenateri b’Ishyaka ry’Aba-Republicains, Miker Rogers na Roger Wicker bavuze ko batewe impugenge n’icyemezo Trump yafashe cyo kugabanya ingabo z’iki gihugu mu bihugu by’i Burayi.

Riti “Igihe Amerika yakura ingabo zayo i Burayi hakiri kare bishobora kugira ingaruka mbi ku bihugu bibarizwa kuri uyu mugabane kuko ntabwo biragira ubushobozi bwo kwirinda ubwabyo no kurinda abanzi nk’u Burusiya. Ibi kandi bishobora gutuma Vladimir Putin abibona ukundi.”

Gusa Minisitiri w’Ingabo w’u Budage, Boris Pistorius, ntabwo ariko abibona kuko we abona ko kugabanyuka kw’ingabo za Amerika mu Burayi bizatuma na bwo bwisuganya bukiyubaka bukareka guhora bwishingikiriza ku kimuhana.

Ati “Twebwe nk’Abanyaburayi dukwiriye gufata inshingano ku mutekano wacu, kandi urebye ku ruhande rwacu nk’u Budage twarabitangiye twongera umubare w’abasirikare, turi kugura ibikoresho bya gisirikare ndetse no kubaka ibikorwaremezo bikomeye.”

Mu Budahe habarizwa ingabo za Amerika zirenga ibihumbi 40. Zatangiye kubayo nyuma y’intambara y’Isi ya Kabiri. Ziyongereye mu 1960 hagamijwe gufasha mu kurwanya iyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu ntambara y’ubutita.

Amerika igiye gucyura zimwe mu ngabo zayo ziba mu Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages