00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwatangiye kwakira indege za F-35 ariko aho kugurukira ni ikibazo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 October 2025 saa 02:34
Yasuwe :

Igisirikare cy’u Bubiligi cyatangiye kwakira indege za F-35 zaguzwe mu ruganda Lockheed Martin rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018 ariko aho gukorera imyitozo ni ikibazo kuko ikirere cyabwo ni gito.

Indege eshatu muri zo zageze mu Bubiligi tariki ya 13 Ukwakira 2025. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Umwami Philippe na Minisitiri w’Ingabo, Theo Francken, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Vif.

F-35 yagombaga kugerana n’izindi i Bruxelles uwo munsi ariko yo yagize ikibazo tekiniki, igwa ku kirwa cya Açores mu nyanja ya Atlantique. Byasabye gutegereza abatekinisiye bo muri Lockheed, barayikanika.

Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umurimo, ubukungu n’ubuhinzi, David Clarinval, yatangaje ko indege za F-35 zisimbuye F-16 u Bubiligi bwari bumaze imyaka irenga 40 bukoresha.

Minisitiri Francken yasobanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi ko izi ndege ndetse na F-16 zidashobora kwifashishwa mu kirere cy’iki gihugu. Ati “Ikirere cy’u Bubiligi ntigihagije mu kwakira imyitozo yazo.”

Uyu muyobozi yasobanuriye Abadepite ko u Bubiligi buri mu biganiro n’ibihugu birimo u Butaliyani, u Buholandi na Norvège kugira ngo bizabwemerere gukorera imyitozo ya F-35 mu kirere cyabyo.

U Bubiligi bufite ubuso bwa kilometero kare 30.689. Buri ku mwanya wa 11 mu bunini, mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Indege eshatu za F-35 ni zo zageze mu Bubiligi zikora neza
Izi F-35 zigiye gusimbura F-16 zimaze imyaka irenga 40 zikoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages