Suède iherutse guha uruhushya abigaragambya bamagana uburyo Türkiye yanze ko Suède yinjira mu muryango w’ubutabarane wa NATO. Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Muri iyo myigaragambyo kandi hatwitswe igitabo gitagatifu cya Quran, ibintu byarushijeho kurakaza Türkiye.
Yahise isaba Suède gukora ibishoboka byose abagize uruhare muri urwo rugomo bakabiryozwa, no guhagarika urwango rushingiye ku idini rwagaragajwe na bamwe mu bigaragambije.
Kubera iyo mpamvu, Türkiye yahise ihagarikwa uruzinduko Minisitiri w’Ingabo wa Suède Pal Jonson, yateganyaga kugirira muri icyo gihugu tariki 27 Mutarama 2023.
Türkiye yatangaje ko ntacyo urwo ruzinduko rwaba rumaze mu gihe igihugu cye kiri kwibasirwa muri Suède.
Suède yari imaze iminsi yinginga Türkiye, ngo ihagarike kwitambika ubusabe bwayo na Finland bwo kwinjira muri NATO.
Ishinja ibyo bihugu guha urwaho abarwanya ubutegetsi bwayo, ku buryo mbere yo gutora icyo cyemezo, bigomba kubanza gukemura ibibazo bafitanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!