Amakuru yatangajwe yemeza ko abantu 66 ari bo bagizweho ingaruka n’inzoga zihumanye, 31 bahasiga ubuzima mu gihe abandi 31 bakiri kwitabwagwaho n’abaganga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’umujyi wa Istanbul ku wa 15 Mutarama 2025 rigaragaza ko “abakora inzoga z’inkorano cyangwa abazicuruza bica abaturage bacu ntaho bataniye n’abakora iterabwoba bica abantu.”
Bloomberg yanditse ko kuva ku wa 1 Mutarama 2025 muri Türkiye hafashwe toni 29 z’inzoga z’inkorano na ho mu mu 2024 hari hafashwe toni 309 zazo.
Mu 2024, abantu 110 bafashwe n’indwara ziterwa n’inzoga z’inkorano muri Instabul honyine, aho abarenga 48 bapfuye

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!