00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yongeye kwigamba ko Umuhora wa Hormuz ari uwa Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2026 saa 11:52
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko abona Umuhora wa Hormuz nk’ubutaka bwa Amerika, mu gihe igihugu cye gikomeje ibikorwa byo kubuza ubwikorezi bw’amato yerekeza cyangwa ava muri Iran ndetse no gushaka uburyo bwo guhagarika intambara imaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Trump yabivugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye muri Leta ya Carolina y’Amajyepfo ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026, aho yari ashyigikiye umukandida ushaka kuba Umusenateri, Darline Graham.

Ati “Ntabwo tuzi niba twaratsinze, kuko ubu mbona Umuhora wa Hormuz nk’ubutaka bwa Amerika.”

Nyuma y’ayo magambo, Trump yanavuze mu buryo bw’urwenya ko Amerika ishobora kongera kugaba ibitero kuri Iran.

Kugeza ku wa Gatanu, Ingabo za Amerika zari zimaze gutegeka amato y’ubucuruzi 68 guhindura inzira kugira ngo yubahirize amabwiriza ajyanye n’ibihano byo guhagarika ubwikorezi bw’amato ajya Cyangwa ava ku byambu bya Iran.

Amakimbirane hagati ya Washington na Tehran arakomeje mu gihe ibiganiro by’amahoro byananiranye.

Ubutegetsi bwa Trump bwakomeje gufata ingamba zigamije kuzahaza ubukungu bwa Iran, bugabanya uburyo iki gihugu gishobora gukoresha Umuhora wa Hormuz ufatwa nk’inzira y’ingenzi ikoreshwa mu kohereza peteroli ku masoko mpuzamahanga.

Uyu Muhora wa Hormuz unyura hagati ya Iran na Oman, kandi hafi kimwe cya gatanu cya peteroli itwarwa n’amato ku isi gisanzwe ari ho kinyura.

Trump yari aherutse gutangaza ko ashobora kwemeza ko Umuhora wa Hormuz uba agace ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko kubera ko Amerika iwugenzura, ashaka ko watangazwa nk’ubutaka bwa Amerika, ndetse yashyize ku mbuga nkoranyambaga ishusho y’ikimenyetso cyawo yanditseho ko ari “ubutaka bushya bwa Amerika”.

Icyakora, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Kazem Gharibabadi, yanenze ayo magambo ya Trump ayita “ibitekerezo bidafite ishingiro”.

Trump yongeye kwigamba ko Umuhora wa Hormuz ari uwa Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages