Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa Gatandatu, Perezida Trump yaciye amarenga asa nk’ushushanya umwanya w’ibanga w’umugore mu gusubiza uwo azagira Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
Trump wakoresheje ibiganza bye byombi, yashushanyije ikiziga maze abenshi bavuga ko icyo kimenyetso kidakwiriye, kuko kimeze nk’igishingiye ku mibonano mpuzabitsina.
Ni ikimenyetso kandi uyu mugabo yaherukaga gukora muri Mata uyu mwaka, nabwo abenshi bakagifata nk’ikidakwiriye kuko kitubahisha abagore.
Ubwo yavugaga ku bazasimbura Ginsburg wari umaze imyaka 27 ari umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, Trump yavuze ko nta kabuza azasimburwa n’undi mugore, ndetse kugeza gahunda yo kumutoranya igeze kure.
Yagize ati “Ku rutonde mfite rw’abashobora gusimbura Ginsburg, abenshi ni abagore.’’
Yongeyeho ko azaba ari ’’umugore w’umunyamurava, umuhanga kandi uzahesha ishema Amanyamerika”
Byitezwe ko uzasimbura Ginsburg azatangazwa mu cyumweru gitaha, aho Trump yahakanye igitekerezo cyo kurindira akazasimbuzwa n’uzatsinda amatora.
Yagize ati “Twaratsinze, rero dufite inshingano yo guhitamo abo dushaka gukorana na bo.”
Hari benshi bakeka ko Trump ari kwihutira gusimbuza uyu mucamanza uwitwa Amy Coney Barrett, bivugwa ko afitanye umubano ukomeye na bamwe mu bavugabutumwa bakomeye ba New York, kandi iki cyiciro cy’abaturage akaba ari kimwe mu byatoye Trump cyane mu matora aheruka.
Abasesenguzi babihuze n’uburyo bwo kugerageza kongera kuhagwiza abamushyigikiye, imibare igaragaza ko bagiye bagabanuka.
Si ubwa mbere Trump ashinjwa kutubaha abagore. Mu 2016, abagera kuri 26 bazamuye ikirego, bamushinja kubahohotera no kubibasira mu mvugo abaharabika no kugerageza kubafata ku ngufu.
Trump yigaramye ibi birego byose, avuga ko ari ibihimbano bigamije kumuharabika.
Ginsburg yari amaze imyaka 27 ku mwanya w’Umucamanza Mukuru, akaba umugore wa kabiri wabaye umucamanza muri uru rukiko, kandi agashimirwa kuba impirimbanyi yaharaniye uburenganzira bw’abagore.
Hagati aho, hari ababona ibi birego bikomeje kwisukiranya kuri Trump umusubirizo nk’indi ntambwe ishobora kumutesha amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora Amerika muri manda yindi y’imyaka ine, mu matora ategerejwe ku wa 3 Ugushyingo 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!