Ibi yabigarutseho nyuma y’ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, wamaze kwegura ku buyobozi bw’ishyaka ry’Aba-Libéraux, gusa akazakomeza kuyobora igihugu kugeza igihe ishyaka rye riboneye umusimbura.
Trump yavuze ko "Abantu benshi muri Canada bakunda kuba Leta ya 51 [ya Amerika]. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo yakomeza kwihanganira ikinyuranyo kinini cy’ubucuruzi [hagati ya Amerika na Canada]... Justin Trudeau yari abizi, kandi yeguye."
Bamwe baketse ko Trump yahuje kwegura kwa Trudeau n’ibyo aherutse gutangaza, dore ko yavuze ko Amerika izashyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Canada na Mexique, ibyitezweho kugira ingaruka ku bucuruzi bw’ibihugu byombi, bikaba byanasubiza inyuma ubukungu bwa Canada.
Trudeau yaganiriye na Trump kuri iki kibazo amusanze ku nyubako ye ya Mar-a-Lago, gusa uyu mugabo anamaze iminsi ku gitutu cyatewe n’igiciro cy’ubuzima cyarushijeho guhenda muri Canada, ubuke bw’inzu zo guturamo, ubwiyongere bw’ibyaha birimo kwica n’ibindi bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!