00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yongeye gusaba Canada kuba Leta ya Amerika

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 7 January 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Donald Trump ubura iminsi ibarirwa ku ntoki akinjira muri White House nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye gusaba Canada kwiyunga kuri icyo gihugu, ikaba Leta ya 51 ya Amerika.

Ibi yabigarutseho nyuma y’ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, wamaze kwegura ku buyobozi bw’ishyaka ry’Aba-Libéraux, gusa akazakomeza kuyobora igihugu kugeza igihe ishyaka rye riboneye umusimbura.

Trump yavuze ko "Abantu benshi muri Canada bakunda kuba Leta ya 51 [ya Amerika]. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo yakomeza kwihanganira ikinyuranyo kinini cy’ubucuruzi [hagati ya Amerika na Canada]... Justin Trudeau yari abizi, kandi yeguye."

Bamwe baketse ko Trump yahuje kwegura kwa Trudeau n’ibyo aherutse gutangaza, dore ko yavuze ko Amerika izashyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Canada na Mexique, ibyitezweho kugira ingaruka ku bucuruzi bw’ibihugu byombi, bikaba byanasubiza inyuma ubukungu bwa Canada.

Trudeau yaganiriye na Trump kuri iki kibazo amusanze ku nyubako ye ya Mar-a-Lago, gusa uyu mugabo anamaze iminsi ku gitutu cyatewe n’igiciro cy’ubuzima cyarushijeho guhenda muri Canada, ubuke bw’inzu zo guturamo, ubwiyongere bw’ibyaha birimo kwica n’ibindi bitandukanye.

Trump yongeye kuvuga ko Canada yaba Leta ya 51 ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .