Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo iyi baruwa yabonywemo uburozi ubwo yagenzurwaga kugira ngo yemererwe kwinjira muri White House nk’ubutumwa bugenewe umukuru w’igihugu.
Nyuma y’igenzura nibwo byaje kwemezwa ko iyi baruwa irimo uburozi bw’imbuto z’icyatsi cyitwa ricin, kizwi nk’ikibonobono mu Kinyarwanda.
Nta kintu na kimwe ubuyobozi bwa Trump buratangaza kuri aya makuru gusa FBI yatangiye iperereza ifatanyije n’umutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, Secret Service, bashaka kumenya aho iyi baruwa yari iturutse ndetse no kureba niba nta yandi mabaruwa bimeze kimwe yoherejwe mu iposita.
Hari umuyobozi umwe wo muri Amerika wabwiye New York Times ko bakeka ko iyi baruwa yari iturutse muri Canada. Polisi ya Canada yatangaje ko iri gukorana na FBI mu iperereza kuri iyi baruwa “iteye inkeke yoherejwe muri White House”.
Bivugwa ko uburozi bw’ikibonobono bwangiza umuntu uburiye ku buryo agira aruka, akavira imbere ndetse ingingo ze zimwe ntizikore neza. Nta muti uzwi ushobora kuvura ubu burozi.
Umuntu uriye ubu burozi ashobora gupfa nibura mu gihe cy’amasaha 36 na 72 mu gihe atitaweho n’abaganga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!