Ibi Trump yabitangaje ku wa 4 Werurwe 2025, mu nama n’Inteko Ishinga Amategeko, aho yavuze ko Zelensky yamwoherereje ibaruwa yemeza ko yiteguye kugirana ibiganiro na we bigamije kugarura amahoro.
Ati “Ukraine yiteguye kuza mu biganiro vuba bishoboka kugira ngo yihutishe amahoro arambye. Nta muntu ushaka amahoro kurusha Abanya-Ukraine”
Yavuze ko Zelensky yamubwiye ko bahaye agaciro ubufasha Amerika yabahaye ariyo mpamvu bashaka gukomeza ibiganiro bigamije kugarura amahoro.
Ibi bibaye nyuma y’ubushyamirane bwabaye hagati ya Trump na Zelensky muri White House, ku wa 28 Gashyantare 2025, ubwo Zelensky yari yagiye muri Amerika gusinya amasezerano yo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro yo muri Ukraine.
Trump yavuze ko kandi akurikije ibiganiro ari kugirana n’u Burusiya nabwo bwiteguye guhagarika intambara.
Ati “Ibi ntibyaba ari byiza? Igihe kirageze ngo ubu busazi buhagarare, igihe kirageze kwica bihagarare, igihe kirageze ngo iyi ntambara irangire, kandi niba ushaka ko irangira ugomba kuvugana n’impande zombi."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!