Ibi bije nyuma y’uko Zelensky avuze ku biganiro byabereye muri Arabie Saudite hagati y’u Burusiya na Amerika bigamije kuganira ku mutekano wa Ukraine, ariko igihugu cye kigahezwa, ibintu bitashimishije Ukraine.
Zelensky yavuze ko Trump ari mu rwijiji ari kujyanwamo n’u Burusiya, ndetse ko adafite amakuru na make y’ukuri kw’ibihari.
Mu ijambo yavugiye mu nama y’ishoramari iterwa inkunga na Arabie Saoudite muri Leta ya Florida, Trump yavuze ko ikintu cyonyine Zelensky yari azi ari ugukina na Joe Biden agamije inyungu za Ukraine.
Nyuma y’uko Trump yise Zelensky umunyagitugu abayobozi b’ibihugu by’u Burayi barimo na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, bamaganiye kure iyo mvugo, bagaragaza ko Trump yarengeye ndetse yatesheje agaciro ubuyobozi bwa Zelensky.
Scholz yavuze ko bidakwiriye ndetse biteye impungenge kubona ubutegetsi bwa Zelensky buteshwa agaciro kandi bwaragiyeho mu buryo bwubahirije amategeko.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na we yahamije ko ashyigikiye Zelensky ndetse abihamisha kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko u Bwongereza bumushyigikiye nk’umuyobozi watowe mu buryo buboneye bunyuze muri demokarasi.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza byavuze ko "Byari bikwiye guhagarika amatora mu gihe cy’intambara nk’uko u Bwongereza bwabikoze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi."
Ibi bishingirwa ko manda y’imyaka itanu ya Zelensky yagombaga kurangira muri Gicurasi 2024, ariko kubera intambara amatora agasubikwa.
Kwita Zelensky umunyagitugu kwa Trump ni ibintu byatunguranye cyane, na cyane ko Amerika yafashishe cyane Kyiv kwigobotora u Burusiya, icyakora biba ku butegetsi bw’Aba-Démocrates.
Ni intambara Trump yakunze kuvuga ko yagakwiriye kuba yaririnzwe mbere y’uko ihitana abaturage benshi.
Byari biteganyijwe ko ku wa 20 Gashyantare 2025 intumwa ya Trump kuri Ukraine n’u Burusiya, Keith Kellogg, yagombaga guhura na Zelensky, ibiganiro uyu muyobozi wa Ukraine yavuze ko ari ingenzi mu gukomeza kuzamura umubano w’igihugu cye na Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!