Ibi yabigarutseho ku wa 10 Werurwe 2026 abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social. Yavuze ko muri iyi manda ye ya kabiri ku butegetsi bwa Amerika yifuza komeka Canada kuri Amerika ikaba Leta ya 51 y’iki gihugu.
Trump yagaragaje ko ari gukorana bya hafi na Guverineri wa Leta ya Michigan, Gretceh Whitmer mu kurinda ibiyaga byo muri iyi Leta kwibasirwa n’amafi y’inkazi yitwa ‘Asian Carp’.
Yakomeje avuga ko yiteguye gusaba ba Guverineri bo muri Leta zitandukanye zirimo Illinois, Wisconsin Minnesota, Pennsylvania, Ohio, Indiana, New York na Mark Carney uyobora Canada mu guhangana n’iki kibazo cy’aya mafi.
Kuva Trump yasubira ku butegetsi muri manda ye ya kabiri, yagiye yumvikana kenshi avuga ko ashaka komeka Canada kuri Amerika ikaba Leta ya 51 y’iki gihugu.
Ati “Canada ikwiriye kuba Leta ya 51 kubera ko iki gihugu gikesha Amerika byinshi kandi twebwe ntacyo tubikesha.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!