00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yirukanye uwari Umushinjacyaha wa New York wasabwe kwegura akabyanga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 June 2020 saa 08:41
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yirukanye umushinjacyaha wa New York wari wanze kwegura nk’uko byemejwe n’Intumwa Nkuru ya Leta, William Barr.

Geoffrey Berman yari Umushinjacyaha wa New York, ku wa Gatanu yatangaje ko yumvise amakuru avuga ko yeguye ariko ko azaguma mu mwanya we agakomeza ibikorwa by’iperereza yari ashinzwe.

Ku wa Gatandatu, Barr yamubwiye ko Perezida Trump yamusabye kumukura kuri uriya mwanya, ndetse ko aribyo yashyize mu bikorwa. Berman yari amaze igihe ari mu iperereza ku bantu ba hafi ba Trump.

Barimo uwahoze ari Umunyamategeko wa Trump, Michael Cohen, wanafunzwe ahamijwe kubeshya Inteko Ishinga Amategeko ku nkomoko y’amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Trump.

Berman yari mu iperereza kandi ku munyamategeko wa Trump muri iki gihe, Rudy Giuliani.

Ku wa Gatanu nibwo ubwumvikane buke hagati y’Intumwa Nkuru ya Leta n’uyu mushinjacyaha wo muri Leta ya New York bwatangiye, ubwo Barr yatangazaga ko Berman yeguye nyuma y’imyaka ibiri n’igice ari kuri uyu mwanya.

Mu inyandiko igenewe itangazamakuru yavuze ko Berman yakoze akazi keza ndetse ko yageze kuri byinshi mu iperereza yakoze ku byaha binyuranye. Gusa ashimangira ko Perezida Trump afite gahunda yo kumusimbuza Jay Clayton.

Hashize umwanya muto, Berman nawe yasohoye itangazo rye, avuga ko yumvise ko yeguye abikuye mu itangazo ryagenewe itangazamakuru, maze ashimangira ko atigeze yegura ndetse ko nta na gahunda afite yo kubikora ahubwo ko azava kuri uwo mwanya mu gihe uwashyizweho na Perezida nk’umusimbura we azaba yemejwe na Sena.

Berman yirukanywe kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kwanga kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages