Ku wa 29 Mata 2025, ubutegetsi bwa Perezida Trump bwatangaje ko bwirukanye Doug Emhoff n’abandi bantu bashyizwe na Joe Biden mu Nama y’Ubutegetsi y’Urwego rishinzwe Inzu Ndangamurage ya Amerika y’Abazize Jenoside yakorewe Abayahudi.
Nk’uko CNN yabitangaje, amakuru yizewe avuga ko abo birukanywe barimo Ron Klain wahoze ari umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida, Susan Rice wabaye umujyanama wa Biden, Anthony Bernal, Jennifer Klein hamwe na Doug Emhoff.
Mary Sprowls ukora mu biro bya Perezida bishinzwe abakozi, ni we wandikiye bamwe muri aba bayobozi abamenyesha ko birukanywe.
Umugabo wa Kamala Harris uri mu birukanywe yahise asohora itangazo agaragaza ko atishimiye iki cyemezo.
Yagize ati “Bambwiye ko nkuwe ku rutonde rw’abagize Inama y’Igihugu y’Inzu Ndangamurage y’Abazize Jenoside yakorewe Abayahudi. Ndashaka kubivugaho neza, kwibuka Jenoside no kwigisha ibyayo ntibikwiye gukoreshwa mu bya politiki. Gukoresha amateka mabi nk’aya nk’intwaro ya politiki ni ibintu bibi kandi ni ugutesha agaciro urwibutso rw’Abayahudi miliyoni esheshatu bishwe n’Aba-Nazi, iyo nzu yubatswe ngo ibibuke”.
Yongeyeho ko nubwo yirukanywe, azakomeza guharanira kurwanya urwango, cyane cyane urugirirwa Abayahudi, no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi.
Ni mu gihe umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yagize ati “Perezida Trump arateganya gushyiraho abandi bantu bashya bazubaha urwibutso rw’abazize Jenoside, kandi banashyigikira Leta ya Israel byimazeyo”.
Doug Emhoff yashyizwe muri iyi Nama y’Ubutegetsi mu 2023, ku butegetsi bwa Joe Biden.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!