Iyo nyandiko igizwe n’impapuro 927, igaragaza ko amafaranga Trump yakuye mu bikorwa bya cryptocurrency arusha kure ayo yakuye mu bikorwa bisanzwe by’ubucuruzi asanganywe, byari bisanzwe bimenyerewe nk’isoko y’umutungo mwinshi w’umuryango we.
Muri ayo mafaranga, igice kinini ni miliyoni 635 z’amadolari yavuye mu masezerano yo gukoresha izina rya Trump ku giceri cyiswe $TRUMP binyuze mu kigo Celebration Coins. Iki giceri cyashyizwe hanze mbere gato y’uko Trump asubira ku butegetsi, ariko nyuma cyaje gutakaza agaciro ku kigero cya 95%.
Trump kandi yatangaje ko yinjije arenga miliyoni 525$ aturutse mu kigo World Liberty Financial, ikigo cy’ishoramari mu bya cryptocurrency ahuriyeho n’abahungu be n’abandi bafatanyabikorwa barimo Steve Witkoff. Yongeyeho miliyoni 65$ zavuye mu kugurisha imigabane, ndetse na hafi miliyoni 197$ zavuye mu bikorwa bya stablecoin.
Iyo nyandiko igaragaza kandi ko Trump afite amafaranga ya bitcoin ifite agaciro k’arenga miliyoni 50$, n’ayo mu bwoko bwa ethereum afite agaciro kari hagati ya miliyoni 5$ na miliyoni 25$.
Ugereranyije n’indi mishanga ye, ibikorwa bya cryptocurrecy byahindutse isoko ikomeye y’ubutunzi kuri Trump, aho yinjije miliyoni 121$.
Cryptocurrency ni amafaranga y’ikoranabuhanga akoreshwa kuri internet gusa kandi atagenzurwa na banki cyangwa leta. Akora hifashishijwe ikoranabuhanga ryitwa blockchain, rikurikirana buri gikorwa kugira ngo hatagira uburiganya bubaho. Akoreshwa mu kohereza amafaranga, kugura ibintu kuri internet, cyangwa gushora imari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!