00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yikomye abavuze ko intumwa ye yacunagujwe mbere yo guhura na Putin

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 16 March 2025 saa 12:37
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaganiye kure ibyatangajwe mu bitangazamakuru ko intumwa ye yihariye, Steve Witkoff, yari yangiwe guhura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, igategereza igihe kinini.

Ibi yabigarutseho ku wa 15 Werurwe 2025, ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yagaragaje ko amakuru yose yatangajwe ari ibinyoma.

Ati “Bongeye gutangaza amakuru y’ibinyoma nk’uko basanzwe babikora rwose.”

Yakomeje avuga ko Witkoff atigeze ategereza igihe kingana n’amasaha umunani kugira ngo abashe guhura na Putin.

Ku wa 14 Werurwe, nibwo Sky News ikorera mu Bwongereza, yatangaje ko Witkoff yamaze igihe kinini hanze y’ibiro bya Perezida w’u Burusiya (Kremlin) yangiwe ko yinjira.

Iki kinyamakuru cyavuze ko “Witkoff byamusabye kumara amasaha arenga umunani kugira ngo abashe kwemererwa guhura na Putin muri Kremlin”.

Witkoff yageze i Moscow ku wa 13 Werurwe, agiye kuganira na Putin ku bijyanye n’ibyavuye mu biganiro byahuje Amerika na Ukraine muri Arabie Saoudite.

Putin aherutse gutangaza ko yakiriye neza ibyavuye muri iyi nama cyane cyane ibijyanye n’agahenge k’iminsi 30.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .