00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yijeje Putin kumufasha gushaka umuti w’intambara ya Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2026 saa 10:12
Yasuwe :

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuganye na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin kuri telefone iminota hafi 90, amwemerera ubufasha mu gushaka umuti w’intambara yo muri Ukraine.

Umunyamabanga mu biro bya Perezida w’u Burusiya Kremlin, Yuri Ushakov yavuze ko icyo kiganiro kuri telefoni cyabaye ku wa 4 Nyakanga, umunsi Amerika yizihizaho ubwigenge.

Yavuze ko Trump yagaragaje ubushake bwo gufasha gushaka igisubizo cyihuse cy’intambara no kurangiza ikibazo.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy na we yavuze ko yavuganye na Trump kandi baganiriye ku ntambara ihanganishije igihugu cye n’u Burusiya.

Ushakov yashinje Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Burayi gushaka gukomeza intambara no kuyongerera ubukana.

Yavuze ko ingabo z’u Burusiya zikomeje gutsinda ku rugamba. Ukraine yahakanye ibyo ivuga ko imijyi ivugwa ikiri mu maboko yayo.

U Burusiya bwasobanuye ko umuti w’intambara ugomba kuba ukwishyira ukizana kwa Donbas.
Zelenskiy yavuze ko we na Trump bazakomeza ibiganiro mu nama ya NATO.

Abahagarariye Amerika Steve Witkoff na Jared Kushner bazakomeza gushaka igisubizo kandi biteguye gusura Moscow.

Perezida Putin yagaragaje icyizere ku biganiro bya Amerika na Irani bishobora gufasha mu kugera ku bwumvikane bw’igihe kirekire.

Perezida Trump yijeje Putin ubufasha mu gushakira umuti intambara yo muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages