Bamwe mu nshuti za Trump barimo umunyamakuru Tucker Carlson ndetse n’uwahoze ari umujyanama we Steve Bannon, baherutse kunenga raporo iherutse gushyirwa hanze na Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rushinzwe Iperereza muri Amerika, FBI.
Iyi raporo yashyizwe hanze yerekanye ko nta bimenyetso bigeze babona by’abantu bakomeye bashobora kuba baragize uruhare mu byaha byakozwe n’uyu mugabo byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure.
Mu bantu bakomeye bagiye bavugwa muri uru rubanza harimo Donald Trump, Igikomangoma cy’u Bwongereza Andrew, Bill Clinton wahoze ayobora Amerika ndetse n’abandi batandukanye.
Ikindi cyagaragaye muri iyi raporo ni uko uyu mugabo urupfu rwe rwatewe no kwiyahura, nta kimenyetso gihari ko hari uwaba yaramwiciye muri gereza ya Manhattan mu 2019.
Ku wa 12 Nyakanga 2025, nibwo Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ibi byose bikubiye muri iyi raporo byakozwe n’abayobozi bakomeye mu ishyaka ry’aba-Democrates barimo uwahoze ayobora Amerika, Barack Obama n’uwigeze kuba Umunyabanga wa Leta, Hillary Clinton.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!