Intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, yatangiriye ku kongera imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu bihugu birenga 90, Trump avuga ko byunguka igihugu cye ntikigire icyo gikuramo.
Trump yabaye ahagaritse imisoro ku bindi bihugu mu gihe cy’iminsi 90 ariko uwa 145% washyiriweho u Bushinwa ugumishwaho, na bwo bwihumura bushyiraho umusoro wa 125% ku bicuruzwa biva muri Amerika.
Abahoze ari abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ndetse n’umuyobozi wo mu rwego rw’inganda, bemeje ko Perezida Trump akomeje kugaragaza ubushake bwo kugirana ibiganiro na Perezida Xi Jinping, bityo ko izindi nzira zose za dipolomasi zihagarara.
Ryan Hass, wahoze ari Umuyobozi ushinzwe ibirebana n’u Bushinwa, Taiwan na Mongolia mu kanama ka Amerika gashinzwe Umutekano w’Igihugu (National Security Council) mu gihe cya Perezida Obama, yabwiye ikinyamakuru Politico ko Trump ashaka kuganira na Perezida Xi nk’uko yagiye aganira na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Amerika ifite gahunda yo gukoresha ibiganiro bigamije gusonera imisoro ibihugu bimwe nk’intwaro yo kubibuza gukorana ubucuruzi n’u Bushinwa.
CNN iherutse gutangaza ko Amerika itegereje ko u Bushinwa buzayisaba kugirana ibiganiro kuri iyi ngingo y’imisoro yakomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko izihimura ku gihugu cyose kizagerageza gusinya amasezerano abangamiye inyungu z’u Bushinwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!