00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yibasiye Umudepite ukomoka muri Somalia, amushinja gushyingiranwa na musaza we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 April 2026 saa 11:26
Yasuwe :

Donald Trump yibasiye Depite Ilhan Omar wo mu Ishyaka ry’Aba-Democrates, agaragaza ko ari umujura udakozwa ibyo gukora, ahubwo agatungwa n’uburiganya.

Omar uhagarariye Minnesota mu Nteko yanditse amateka yo kuba Umudepite wa mbere muri Amerika ukomoka muri Somalia.

Uyu mugore uri mu bakomeje mu Ishyaka ry’Aba-Democrates, yagiye ashinjwa uburiganya mu buryo yabonyemo ubuhungiro muri Amerika.

Mu ntangiriro za 2026, abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere ya Guverinoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye iperereza ku mutungo we nyuma y’uko agaciro k’ubucuruzi bwe n’umugabo gatumbagiye cyane kandi mu gihe gito.

Ilhan Omar anashinjwa kugira uruhare mu buriganya bwabereye muri Leta ya Minnesota, za miliyari z’Amadolari zari zigenewe imiryango ikennye muri Amerika zaranyerejwe, benshi mu batawe muri yombi ni abimukira b’Abanya-Somalia.

Ilhan Omar wagiye agarukwaho kenshi n’abayobozi batandukanye muri Amerika, kuri iyi nshuro we na Guverineri wa Minnesota, Tim Walz, n’abandi bayobozi b’iyi leta, bandagajwe na Trump. Impamvu ni uko batakunze kujya imbizi ku ngingo zitandukanye.

Ati “Bimeze bite muri Minnesota, bakomoka muri Somalia, ariko bakomoka n’ahandi henshi, bose ni amabandi yo muri Minnesota. Guverineri ni ibandi, intumwa ya leta ni ibandi, we ni n’igisambo. Umuntu uteye ubwoba. Bose ni ibicucu, amabandi.”

Bijyanye n’uko iyi leta igizwe n’Abanya-Somalia, Trump yavuze kaba baturage bagaragaza imyitwarire imeze nk’aho bavuka, ashimangira ko abantu bose bavuga ko Somalia iki gihugu kibi ku Isi.

Ati “Nta mafaranga bafite, nta kintu bafite, nta guverinoma, nta polisi, barasana umunsi ku wundi, mbese ni intambara yeruye. Igihugu kibi giteye ubwoba.”

Uyu muyobozi yibukije, abantu ko Amerika ifite ibintu byinshi byiza ndetse ko abo yita amabandi, bibye umutungo wa Amerika.

Ati “Bibye miliyari 19$, miliyari 19$. Bafite ubwenge buke, nta cyo bitwaye no kubifata uko muri rusange, ni abaturage b’injiji, babi, 94% by’abo bose nta kazi bagira. Ntibashaka gukora. Kubera iki badashaka gukora nyuma bakagura imodoka za Mercedes Benz nyinshi kurusha izindi leta kandi baraje nta mafaranga bafite.”

Trump yavuze ko abantu bo muri Minnesota bakunda izi modoka zihenze ndetse bakazigura nyamara badakunda gukora, agaragaza ko bose bazabiryozwa barimo na Ilhan Omar.

Ati “Barimo na Ilhan Omar washyingiranwe na musaza we, musaza we yabaye umugabo we….. ni ibandi kabombo buri wese arabizi.”

Ibyaha by’uburiganya Omar ashinjwa biherutse kugarukwaho na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance wavuze uburyo uyu mugore akorana bya hafi n’imitwe y’abambuzi ifite imizi muri Somalia.

Ati “Ilhan nta kabuza yagize uruhare mu byaha by’uburiganya byibasira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Trump yibasiye Umudepite ukomoka muri Somalia, amushinja gushyingiranwa n'uwo bavukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages