00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yerekanye Passport nshya ya Amerika iriho ifoto ye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 June 2026 saa 05:34
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yerekanye ishusho ya passport nshya ya Amerika izasohorwa mu buryo bwihariye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 iki gihugu kibonye ubwigenge.

Iyi passport nshya yiswe “Patriot Passport”, igaragaraho ifoto ya Trump areba imbere, iri kumwe n’umukono we ndetse n’amagambo yo mu Itangazo ry’Ubwigenge bwa Amerika inyuma ye. Iyo shusho isa n’ifoto yafashwe na Daniel Torok, usanzwe ari umufotozi wa White House.

Trump yatangaje iyo passport abinyujije ku rubuga rwe Truth Social, aho yanditse ati: “Passport nshya ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ngo ‘Murakaza neza, ariko mwitware neza!’”

Iyi mvugo yahise ikurura impaka, kuko hari abayibonye nk’ubutumwa bwa politiki bugamije kugaragaza ubukana bwa Trump ku bijyanye n’abimukira muri Amerika.

Ku rupapuro rwa kabiri rw’iyo passport, hagaragaraho ishusho yerekana isinywa ry’Itangazo ry’Ubwigenge mu 1776, iri kumwe n’amagambo agira ati “United States of America 250”, agaragaza isabukuru y’imyaka 250 igihugu kimaze kibonye ubwigenge.

White House na yo yasangije abantu iyo shusho iyita “Patriot Passport”, ni ukuvuga passport igaragaza ishema ry’igihugu.

Trump yerekanye Passport nshya ya Amerika iriho ifoto ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages