00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yazamuye Ibendera riri mu rugo rwe icyunamo cya Jimmy Carter kitararangira

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 14 January 2025 saa 10:01
Yasuwe :

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyo hari umukuru w’igihugu wapfuye cyangwa se uwigeze kuba muri uwo mwanya, bafata iminsi 30 bakururutsa Ibendera ry’igihugu bakarigeza hagati mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Ibyo Donald Trump ubura iminsi mike akarahirira kuyobora Amerika ntabikozwa kuko yongeye kuzamura Ibendera riri mu rugo rwe ruzwi nka Mar-a-Lago club, kandi icyunamo kitararangira.

Abandi bayobozi batandukanye barimo Joe Biden, ubura iminsi mike akava ku butegetsi ndetse na Guverineri wa Florida, amabendera ari mu ngo zabo aracyururukijwe.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Trump anenze igitekerezo cyo kurahira amabendera yose mu gihugu yururukijwe, kuko ibi birori bizaba mu gihe Abanyamerika bazaba bakiri mu cyunamo.

Biteganyijwe ko Donald Trum azarahira ku wa 20 Mutarama 2025.

Trump yazamuye Ibendera riri mu rugo rwe icyunamo cya Jimmy Carter kitararangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .