Trump yatangaje ko yifuza kubanza gufata umwanya wo gusesengura iki cyemezo cyo kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga.
Ku wa 26 Ukuboza 2025, nibwo Guverinoma ya Israel, yatangaje ku mugaragaro ko yemeye Somaliland nk’igihugu cyigenga na Leta igomba kubahirwa ubusugire bwayo.
Nyuma y’uko iri tangazo rigiye hanze Benjamin Netanyahu witegura guhura na Perezida Donald Trump yahise abwira Perezida wa Somaliland, Abdirahman Mohamed Abdullahi ko azasaba Donald Trump kwemeza iki gihugu nka Leta yigenga.
Ati “Nzabwira Perezida Donald Trump ubushake n’ibyifuzo ufite byo kubahiriza amasezerano y’amahoro yitiriwe Abraham.”
Amasezerano yitiriwe Abraham yasinywe hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu mu 2020 bigizwemo uruhare na Amerika, mu rwego rwo guhosha amakimbirane byari bisanzwe bifitanye ndetse no guteza imbere ubufatanye n’imikoranire hagati yabyo.
Somaliland na yo yemeje ko yiteguye kubahiriza amasezerano y’amahoro no kubanira neza ibihugu bituranyi.
Gusa Trump yatangaje ko we atahita yemera uyu mugambi wo kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga ahubwo ashishikajwe no guhagarika intambara muri Gaza.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru New York Post yavuze ko ibigendanye no kwemera Somaliland atabikozwa muri iyi minsi ahubwo ko azatangira kubitekerezaho nyuma.
Ati “Ntabwo ibyo nabyemeza aka kanya oya rwose ntabwo byashoboka.”
Israel ni cyo gihugu cya mbere cyemeje ku mugaragaro ko cyemeye Somaliland nk’igihugu cyigenga ndetse bitangira kugirana amasezerano y’imikoranire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!